Umunyarwanda yakubitiwe muri uganda mpaka arapfa…….

Polisi ya Uganda ikorera mu Karere ka Mitiyana yatangaje ko yataye muri yombi abantu 4 bakekwaho kwica umunyarwanda witwa Tuzabana wari usanzwe ari umukozi  w’ uruganda rw’ icyayi.

Uyu Tuzabana  yishwe  akubiswe n’ agatsiko k’ abantu benshi bamushinja ko yashatse gufata ku ngufu umugore witwa Mama Florence, ufite amacumbi akodeshwa aho Mitiyana nk’ uko Spyreports ibitangaza.

Aya makuru akomeza avuga kandi ko uyu mugore Mama Florence na we yagize uruhare rukomeye mu gukubita no guhururiza uyu musore, n’abandi baraza bamufasha kumukubita kugeza ubwo yashizemo umwuka.

Uyu muntu amaze kwicwa akubiswe, abashinzwe umutekano ngo bahageze batwara umurambo mu buruhukiro bw’ ibitaro  Bikuru bya Mitiyana.

Tuzabana yakoraga nka nyakabyizi  na bagenzi 20 mu ruganda rw’  icyayi ‘Tamteko Tea Company’  ndetse  yari asanzwe atuye  mu gace ka Bakijulula, muri zone ya Bulera kaherereye mu Karere ka  Mityana.

 

WWW.GREATOF250.COM

Check Also

Munyana Aline bakundaga kwita Fifi bamusanze munzu ye yapfuye……..

Munyana Aline bakundaga kwita Fifi wacuruzaga akabari , I Nyamirambo mu kagari ka Mumena, Umurenge ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *