Umugabo yishe undi amuziza kumwibira ibitoki……

Umuturage witwa Sindayigaya Marcellin w’imyaka 37 wo mu murenge wa Shyogwe muri iri joro yatemye umwe mu bantu babiri bari baje gutema ibitoki bye amutsinda aho, undi barikumwe na we arirukanka, Polisi iravuga ko uyu mugabo azahanirwa kwihanira n’ubwo kwiba na byo ari bibi.

Abajura ngo bari barazengereje uyu muturage wo mu mudugudu wa Muremberi, mu kagari ka Mbare, mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga.

Nijoro Sindayigaya ajya kurarira umurima we, haza abantu babiri batangira gutema ibitoki, umwe witwa Munyandinda Emmanuel (ukekwa kuba yari umujura) ahita na we amutema agwa aho undi aracika ariruka.

Gusa uyu Sindayigaya warindaga umurima we na we bamutema.

Aba bantu bari bamaze gutema ibitoki bitatu bikekwa ko bashakaga kubyiba.

IP Kayigi Emmanuel Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yabwiye Umuseke ko umurambo w’uyu ukekwaho kwiba wajyanywe mu bitaro bya Kabgayi kimwe n’uyu wa mutemye niho arimo avurirwa.

Yavuze ko amategeko azahana Sindayigaya kubera ko yihaniye, ngo yagombaga kwitabaza irondo, akavuza induru cyangwa agatabaza inzego z’umutekano aho kwihanira.

Yavuze ko iperereza rikomeza, uyu muturage wishe uwo ashinja kuba umujura akazashyikirizwa ubushinjacyaha.

Kayigi avuga ko kwiba ari bibi ndetse ari icyaha gihanwa n’amategeko, agasaba abantu kunyurwa na bike bafite.

Abaturage bo mu gace kabereyemo iki kibazo bavuga ko uyu watemwe yari yarinjiye umugore ku buryo batazi aho yari yaravuye, ngo yagiye kwiba avuye kuri uwo mugore, bakavuga ko ashobora kuba yaraturutse mu murenge wa Mbuye wo muri Ruhango.

 

WWW.GREATOF250.COM

Check Also

Munyana Aline bakundaga kwita Fifi bamusanze munzu ye yapfuye……..

Munyana Aline bakundaga kwita Fifi wacuruzaga akabari , I Nyamirambo mu kagari ka Mumena, Umurenge ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *