Urwanda rwatwitse toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe…..

U Rwanda rwatangije igikorwa kizamara icyumweru cyo gusenya no guturitsa toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe, ibyapfubye ndetse n’ibishaje.

Icyo gikorwa kiri kubera mu kigo cya gisirikare cya Gabiro, cyatangijwe n’Umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira k’ubutaka , Maj Gen Jacques MUSEMAKWELI ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango ushinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’iziciriritse mu Karere k’ibiyaga bigari n’ihembe ry’Afurika (RECSA), Théoneste Mutsindashyaka.

 

Ibi bisasu biri gusenywa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umugambi u Rwanda rwihaye wo kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’iziciriritse. Ni mu rwego kandi rwo kubahiriza no gushyira mu bikorwa amasezerano ya Nairobi yasinywe hagamije kugenzura no kugabanya intwaro nto n’iziciriritse mu karere k’ibiyaga bigari no mw’ihembe ry’Afurika. Ayo masezerano aha RECSA inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano mu bihugu 15 byayashyizeho umukono.

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira k’ubutaka, Maj Gen Jacques MUSEMAKWELI mu ijambo rye atangiza icyo gikorwa, yashimangiye ko gusenya ibyo bisasu ari imwe mu ngamba u Rwanda rwafashe mu buryo bwo kurinda abaturage barwo by’umwihariko n’akarere muri rusange. Maj Gen Jacques MUSEMAKWELI yavuze ko iki gikorwa cyagiye gikorwa guhera mu mwaka wa 1994, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ibisasu byapfubye, ibyakwirakwijwe n’ibyatezwe hirya no hino mu gihugu mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ndetse na nyuma intambara y’abacengezi.

Yavuze ko umutekano mucye urangwa mu bihugu by’ibituranyi ari kimwe mu mpamvu zo gukwirakwira kw’intwaro nto n’iziciriritse zikanatungwa n’abatabifitiye uburenganzira, bityo ahamagarira ibihugu by’akarere gushyira hamwe no kwihutira kurwanya icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’iziciriritse ku bw’umutekano w’akarere.

.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango ushinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’iziciriritse mu Karere k’ibiyaga bigari n’ihembe ry’Afurika , Théoneste Mutsindashyaka, yavuze ko umurava u Rwanda rushyira mu kurwanya intwaro nto n’iziciriritse ari uwo gushimirwa, dore ko izo ntwaro ziteza umutekano mucye ku rwego rw’Umugabane n’Isi muri rusange.
Yashimangiye ko ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’iziciriritse ari intandaro y’imyivumbagatanyo, amakimbirane n’umutekano mucye mu Karere k’ibiyaga bigari n’ihembe ry’Afurika. Yasoje agira ati “ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’iziciriritse mu buryo butemewe n’amategeko bihungabanya umutekano, byongera amakimbirane, bitiza umurindi iterabwoba, byoroshya ubujura bw’amatungo, byangiza urusobe rw’ibinyabuzima bikanahungabanya ubukungu, bityo bikaba imbogamizi z’iterambere”.
Abafashe ijambo bose bashimiye ubufatanye bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.

Umwaka ushize nabwo Ingabo z’U Rwanda zasenye toni zirenga 55 z’ibisasu byarengeje igihe, ibyapfubye ndetse n’ibishaje.

 

SRC:mod.gov.rw

Check Also

Abanyafurika bimwe ubuhungiro baratangira kugezwa mu Rwanda vuba…..

Ibiro by’Umushinjacyaha wa leta ya Israel kuri uyu wa kabiri, itariki 05 Ugushyingo, byatangarije Urukiko ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *