Abanyafurika bimwe ubuhungiro baratangira kugezwa mu Rwanda vuba…..

Ibiro by’Umushinjacyaha wa leta ya Israel kuri uyu wa kabiri, itariki 05 Ugushyingo, byatangarije Urukiko Rukuru rw’Ubutabera ko igikorwa cyo kwimura abaturage bo mu bihugu bya Afurika, bamaze igihe bashaka ubuhungiro muri iki gihugu, bimurirwa mu Rwanda no muri Uganda, kigiye gutangira vuba.

Guverinoma ya Israel ikaba iteganya gusubiza muri Afurika abashakaga ubuhungiro muri iki gihugu bakomoka muri Eritrea no muri Sudani mu byumweru bikeya biri imbere nk’uko Shosh Shmueli wo mu biro by’umushinjacyaha wa leta yabitangarije Urukiko Rukuru rw’Ubutabera mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.

Uyu mugabo akaba yatangaje ko guverinoma y’igihugu cye yiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizweho umukono, avuga amasezerano yashyizweho umukono n’ibihugu by’u Rwanda na Uganda ariko atavuze amazina. Perezida w’urukiko, Esther hayut abajije igihe ibyo bizakorerwa, yamusubije mu magambo macye ati: “Vuba cyane”, ariko yongeraho ko atazi neza itariki.

Undi yahise amubaza ati: “vuba gute?”, maze Shmueli ati: “Ibyumweru”.

Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Haaretz cyo muri Israel iravuga ko kumva iki kibazo mu rukiko byari mu rwego rw’ubusabe bwatanzwe n’amatsinda y’abaharanira uburenganzira bwa muntu bwamagana itegeko risaba abashaka ubuhungiro muri Israel gutanga 20% by’ibyo binjiza bigashyirwa kuri konti bagomba kuzemererwa gukoraho igihe bavuye muri Israel gusa. Iki kikaba kikiri kugwaho n’akanama k’abacamanza 7 bakuriwe na Hayut.

Abamagana iri tegeko, ryatangiye gukurikizwa mu mezi arindwi ashize, bavuga ko rishora impunzi nyinshi mu bukene n’akababaro kandi rikaba rihonyora uburenganzira bw’ibanze bwa muntu. Guverinoma ya Israel yo ikaba yamagana ibi bivugwa ivuga ko ari bumwe mu buryo bwo gushishikariza abanya-Eritrea na Sudani uva muri Israel.

Iyi nkuru irakomeza ishimangira ko iki cyemezo cyo gusubiza muri Afurika impunzi zishaka ubuhungiro muri Israel kireba Abanya-Eritrea n’Abanya-Sudani gusa (hatarimo abo muri Darfur) binjiye muri Israel mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi batemerwa na guverinoma nk’abashaka ubuhungiro cyangwa abo ubusabe bwabo bw’ubuhungiro bwanzwe. Abakiri mu nzira zo gushaka ibyangombwa by’ubuhunzi bo bashobora kudasubizwa muri Afurika.

Muri gahunda leta ya Israel ifite, harimo gufunga ikigo cya Holot giherereye Negev cyafungirwagamo aba bashaka ubuhungiro. Gufungwa kwacyo ariko ngo kuzajyana n’umubare munini w’abazasubizwa muri Afurika. Ikigamijwe ngo kikaba ari uguha abasaba ubuhungiro amahitamo yo kuva muri Israel ku bushake bakajya mu Rwanda cyangwa muri Uganda, cyangwa se bagafungwa igihe kitazwi.

Mu byumweru bibiri bishize nibwo ngo Minisitiri w’Intebe wa Israel yumvikanye n’u Rwanda ku mpinduka ku masezerano ibihugu byombi byari byagiranye. Izo mpinduka zikaba zivuga ko u Rwanda rushobora kwakira abashakaga ubuhungiro birukanwe, n’iyo byaba bitari mu bushake bwabo mu gihe mu masezerano ya mbere u Rwanda rutemeraga kwakira abazirukanwa ku ngufu.

 

WWW.GREATOF250.COM

Check Also

Urwanda rwatwitse toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe…..

U Rwanda rwatangije igikorwa kizamara icyumweru cyo gusenya no guturitsa toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *