Ikifuzo cyo guta muri yombi perezida wa Sudani, Omar Al Bashir ubu uri muri Uganda urukiko rukuru rw’icyo gihugu rwa byanze……..

Umucamanza Moses Mukiibi wo mu cyumba cy’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga yateye utwatsi icyifuzo cyo guta muri yombi perezida wa Sudani, Omar Al Bashir wageze muri Uganda muri iki cyumweru mu ruzinduko rw’akazi.

Umucamanza Mukiibi akaba yateye utwatsi icyifuzo cya sosiyete sivile yo muri Uganda  yitwa Uganda Victims Association, mu busabe bwari bwatanzwe n’umwunganizi wa yo mu mategeko, Nicholas Opiyo wari wasabye urukiko guta muri yombi perezida Bashir ushakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC).

 

Abifuzaga ko perezida wa Sudani atabwa muri yombi bavuga ko Uganda ari igihugu cyashyize umukono ku Masezerano ya Roma kubw’ibyo ngo ikaba yakagombye kuba yarataye muri yombi perezida Bashir akigera muri iki gihugu. Perezida wa Sudani akaba yarakiriwe na perezida Museveni iwe mu rugo ahitwa Rwakitira.

Uyu mucamanza Mukiibi we yanze kwakira ubu busabe ashingiye ku kuba ngo nta mpapuro nshya zo guta muri yombi perezida Bashir Uganda yasuzuguye. Bisobanuye ko ICC itigeze yoherereza Uganda izo mpapuro zo guta muri yombi Bashir muri uru rugendo rwe nk’uko yabigenje ubwo yajyaga muri Afurika y’Epfo muri Kamena 2017.

Iyi nkuru dukesha Chimpreports iravuga ko Uganda isanzwe itegereje ibihano by’akanama k’amahoro k’Umuryango w’Abibumbye ku kuba yarananiwe guta muri yombi perezida Bashir muri Gicurasi umwaka ushize ubwo yajyaga muri Uganda yitabiriye irahira rya perezida Museveni. Icyo gihe ICC ikaba yari yasohoye impapuro zo kumuta muri yombi.

Mu busabe bwayo, iyi sosiyete sivile yifuje ko urukiko rwashyiraho impapuro zihoraho zo guta muri yombi perezida Bashir igihe cyose yasurira Uganda kubera ko ashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga.

Kubera rero ko nta mpapuro nshya zo guta muri yombi Bashir ICC yigeze itanga, urukiko rwasanze iki kibazo nta byinshi byo kukivugaho, rutegeka ko kizasubukurwa kuwa 12 Ukuboza 2017 hakumvwa neza impamvu iyi sosiyete sivile itanga.

Perezida Omar al Bashir wa Sudani ashinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha by’intambara ndetse na jenoside byose byakorewe mu Ntara ya Darfur

 

WWW.GREATOF250.COM

Check Also

Urwanda rwatwitse toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe…..

U Rwanda rwatangije igikorwa kizamara icyumweru cyo gusenya no guturitsa toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *