Amavubi abashije kwitwara neza imbere ya Ethiopia ashaka itike yokwitabira imikino ya CHAN…

Amavubi abashije kubona itike nyuma yo kunganya umukino wo kwishyura na Ethiopia 0 kuri 0 mugihe umukino wo kubanza Amavubi yari yabashije gutsinda Ethiopia ibitego 3 kuri 2.

Abakinnyi babanjijemo ku ruhande rwa Ethiopia
Amakinnyi babanjemo ku ruhande rw’Amavubi

KU mukino wabereye kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo umukino waranzwe n’ishyaka kumpande zombi ndetse Amavubi akaba yirinze kurinda izamu cyane dore ko nayo yanyuzagamo agasatira.

Uyu mukino Ethiopia yasabwaga nibura gutsinda ibitego 2 kuri 0 nyamara bitaje kuyihira kuko itigeze yinjiza igitego na kimwe mu izamu ry’Amavubi ndetse byanagaragaye cyane ko abasore b’Amavubi nabo baje bafite inyota yo gutsinda uyu mukino nubwo byaje kurangira ntakipe nimwe ibashije kwinjiza igitego mwizamu ry’indi.

U Rwanda rukaba rubonye itike yo kwitabira imikino ya CHAN izatangira mu kwa mbere muri Morocco aho ruje rwiyongera mu makipe 15 yari yaramaze kubona itike yo kuzakina iyi mikino.

IRAGUHA RHAMADHAN (Rama x)
WWW.GREATOF250.COM

Check Also

Urwanda rwatwitse toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe…..

U Rwanda rwatangije igikorwa kizamara icyumweru cyo gusenya no guturitsa toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *