Museveni yiringiye ko Umutwe wa SFC uzamufasha kuguma ku butegetsi……..

Umutwe wa SFC (Special Forces Command) ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu ngo waba ari igisirikare mu kindi ndetse ari nawo Museveni yiringiye ko uzamufasha kuguma ku butegetsi hashingiwe ku kuntu ujya witwara harimo n’uko uherutse kwitwara mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda ubwo havukaga imvururu ziturutse ku cyifuzo cyo guhindura ingingo irebana n’imyaka umukuru w’igihugu adakwiye kurenza ngo yemerwe kuyobora.

Kuri ubu imwe mu ngingo zigize Itegeko Nshinga rya Uganda ibuza perezida Museveni w’imyaka 73 kuziyamamariza kuyobora Uganda muri manda itaha mu matora ateganyijwe mu 2021 kuko azaba arengeje imyaka 75 iyo ngingo iteganya ko umukuru w’igihugu atagomba kuba arengeje. Gusa, abadepite bakmoka mu ishyaka riri ku butegetsi mu kwezi gushize bagejeje mu nteko ishinga amategeko umushinga wo kuvugurura itegeko nshinga ngo iyo ngingo ivanwemo.

Hari amakuru yavuze ko buri mudepite yahawe amadolari 8,000$ ngo azafashe mu gutuma uwo mushinga utambuka, biteza uburakari no mu baturage basanzwe nka Ronald malongo w’imyaka 27 waganiriye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters dukesha iyi nkuru.

Uyu muturage agira ati: “Museveni akorera gusa igifu cye n’abamwegereye. Twe turi nk’umwanda kuri we

Ubushakashatsi ku bitekerezo biri mu baturage bwakorewe ku bagande 1200 bukozwe na Afrobarometer, ubu hashize umwaka, bwasanze ¾ byabo badashyigikiye ko itegeko nshinga ryakorwaho, aho ngo benshi mu bagize inteko ishinga amategeko bashatse kumvisha abaturage iby’uyu mushinga bahuye n’ibibazo birimo kugirirwa nabi aho bakomoka nk’uko byagiye bitangazwa n’itangazamakuru. Imyigaragambyo yadutse kubera iki kibazo hagati y’abaturage na polisi ikaba yaraguyemo abantu babiri.

Bamwe mu badepite bagerageje kwamagana uyu mushinga, ariko bavuga ko basohowe nabi mu nteko n’umutwe ushinzwe kurinda perezida Museveni uzwi nka Special Forces Command, bivugwa ko abasirikare benshi bawugize ari abasirikare bakomoka kwa perezida Museveni.

Abadepite benshi icyo gihe barakomeretse bikomeye nka Ibrahim Ssemujju Nganda, wavuze ko SFC yamusohoye mu cyumba bagiragamo impaka bakajya kumunigira mu kindi cyumba kiri hafi.

Uyu mudepite yagize ati: “Uganda iragenda irushaho kwinjira mu gisa nk’ubutegetsi bwa gisirikare. Simbona ko Museveni azasubira inyuma, afite agatsiko kamuri iruhande kadashobora kwemera impinduka (kubera ko bungukira muri ibi). Icyo gihe umukuru wa polisi yabwiye abanyamakuru ba televiziyo ko ari we watumiye izindi nzego z’umutekano mu nteko ishinga amategeko.”

Nubwo byatangajwe gutyo, umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Richard Karemire, yahakanye ko aba basirikare basohoye abadepite no kuba baranize depite Nganda. Icyo gihe Karemire yagiraga ati: “Uganda si igihugu cya gisirikare…ni demokarasi”.

Uyu mutwe wa SFC ushinzwe kurinda perezida bivugwa ko ugizwe n’abasirikare babarirwa mu 10,000, ukaba waravuye ku kuba umutwe muto ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu ahubwo ukaba ikindi gice cy’abasirikare babayeho neza, babona imyitozo iruta iy’abandi ndetse ngo akaba ari nabo bafite ibikoresho byo ku rwego rwo hejuru.

Abagize uyu mutwe ngo banahabwa aho kuba heza, imyitozo n’imbunda abandi basirikare badahabwa, nk’uko abasirikare 2 bakuru mu gisirikare cya Uganda batifuje ko imyirondoro yabo ijya ahagaragara, babibwiye Reuters.

Umwe muri aba basirikare yagize ati: “Ni igisirikare mu kindi gisirikare.”

Uyu mutwe wahoze ukuriwe n’umuhungu wa perezida Museveni, Major Gen. Muhoozi Kainerugaba, kuri ubu ukora nk’umujyanama wa se, ariko benshi batangiye kwizera ko ari gutegurirwa kuzamusimbura nyuma y’aho Gen. David Sejusa abyandikiye mu ibaruwa yari igenewe uwari ukuriye urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu mu 2013.

Gen. Sejusa, wahoze ari inshuti ya perezida Museveni yanditse iyo baruwa asaba ko hakorwa iperereza ku mugambi wakekwaga wo kwica bamwe mu bayobozi bakuru muri guverinoma badashyigikiye umushinga w’umuryango wa Museveni wo kuguma ku butegetsi ubuziraherezo.

Sejusa yahungiye mu Bwongereza ariko agaruka muri Uganda mu 2014, akaba akiri mu gisirikare ariko atemewe kwinjira mu bikorwa bya politiki mu gihe yasabye no gusezererwa mu gisirikare bakabimwima.

Reuters ikomeza ivuga ko uwasimbuye Gen. Muhoozi ku buyobozi bwa SFC nawe akomoka mu bwoko bwa perezida Museveni. Depite Nganda we akaba ajya kure akavuga ko umutwe wa SFC ari igisirikare gishingiye ku bwoko.

Umusesenguzi mu bya politiki, Nicholas Sengoba weavuga ko abo Museveni yahaye umugati batazicara ngo barebere ubutegetsi bufatwa n’undi muntu. Ibi ngo akaba ari byo bishobora kuzabyara imvururu zikomeye

 

IRAGUHA RHAMADHAN (Rama x)
WWW.GREATOF250.COM

 

Check Also

Urwanda rwatwitse toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe…..

U Rwanda rwatangije igikorwa kizamara icyumweru cyo gusenya no guturitsa toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *