Dore icyo wakora ukarinda ubwonko kwibagirwa(Memory Loss)………..

Ubwonko ni igice cy’ingenzi mu buzima bw’umuntu dore ko uretse kugenzura imikorere y’ibindi bice ari na bwo butuma umuntu ashobora kubaho neza, kugira ibikorwa by’iterambere, kwiga…

 

Iyo ubwonko budakora neza ibintu byinshi birazamba yaba mu mikorere y’umubiri ndetse no ku mibereho y’umuntu n’abandi muri rusange.

Guri ubu iwaculive.com ikaba igiye kukugezaho ibanga ryabagufasha gufata neza ubwonko, gutuma bukora neza ndetse no kuburinda gusaza ari ryo kurya ifi nibura rimwe mu cyumweru:

1. Ubwonko nk’ikindi gice cy’umubiri kiba gikeneye kubaho ndetse no kugaburirwa. Ubushakashatsi bwerekanye ko ifi ikungahaye cyane mu ntungamubiri zifasha cyane mu mikurire y’umubiri w’umuntu ari zo: Omega-3 fatty acids.

Omega-3 fatty acids ni ingenzi cyane yaba mu mikurire ndetse n’imikorere myiza y’umubiri w’umuntu. Izi ntungamubiri rero by’umwihariko ni ingenzi cyane mu mikurire y’ubwonko ndetse n’amaso.

Ni yo mpamvu abagore batwite ndetse n’abonsa bagirwa inama yo kurya amafi gusa ngo hari amafi atari meza kuko aba akungahaye ku bindi bintu bishobora kubangamira imikurire y’umwana nk’ibyitwa Mercury. Aha ngo umugore utwite yarya amafi mato nka: salmon, sardines…

2. Amafi yongerera ubushobozi igice kijimye cy’ubwonko(Grey Matter) kandi akakirinda kwangizwa n’ubusaza.

Ubusanzwe iki gice ni cyo gifata ibyemezo, kigasesengura amakuru aba yavuye ahantu hatandukanye mu mubiri, kandi kikayabika igihe bikenewe. Abahanga bavuga ko uko umuntu agenda asaza iki gice gishobora kwangirika ari naho haturuka ko benshi mu bageze mu zabukuru batangira kujya bibagirwa cyane, ntibongere kubona cyangwa kumva…

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu barya ifi nibura rimwe mu cyumweru baba bafite iki gice kinini kandi gifite ubuzima bwiza akaba ari naho bahera bavuga ko amafi afasha umuntu kwirinda ingaruka mbi ku bwonko ziterwa n’izabukuru.

Inama:

Nababwira iki rero, mutangire kwitoza kurya amafi ndetse muyagaburire n’abana banyu kugirango mugire ubuzima bwiza kandi ubwonko bwanyu bukore neza.

IRAGUHA RHAMADHAN (Rama x)
WWW.GREATOF250.COM

Check Also

Urwanda rwatwitse toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe…..

U Rwanda rwatangije igikorwa kizamara icyumweru cyo gusenya no guturitsa toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *