Prof Shyaka yavuze ko idini ryitiranya Imana na shitani batazemera ko ribaho…..

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imiyoborere (RGB) rwabajijwe igihe ruzarangiriza kwandika amadini avuka buri munsi, ngo kuko ubwinshi bwayo busigaye butuma hari benshi birirwa mu masengesho aho kujya gushaka imibereho.

Kuri uyu wa Kane ubwo RGB yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’ibikorwa byayo mu mwaka wa 2016/2017 ndetse n’ibyo iteganya mu mwaka wa 2017/2018, yabajijwe niba itabona ko amadini amaze kugwira mu gihugu.

Umwaka wa 2016/2017 RGB yanditse imiryango itari iya Leta (ariho habarizwa n’amadini) ingana na 245, naho ingana na 103 ihabwa ubuzima gatozi.

Depite Begumisa Safari Theoneste yavuze ko bitumvikana uburyo igihugu kizatera imbere mu gihe amadini yiyongera, abaturage bakirirwa mu masengesho aho kujya gukora.

Yagize ati “Kwandika imiryango n’amadini, tuzandika kugeza kuri kangahe?Ni ikibazo gikomeye cyane. Abantu ntabwo bafite umwanya wo kujya guhinga ahubwo barimo kujya gusengera mu misozi, hirya iyo hose ngo ni mu butayu. None se tuzatera imbere gute abantu bagiye mu butayu? Ni ikibazo gikomeye cyane. Ndashaka kubaza RGB, muzandika kugeza ryari?”

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Prof Shyaka Anastase yavuze ko gusenga biri mu burenganzira abanyarwanda bemererwa n’Itegeko Nshinga ndetse n’amategeko mpuzamahanga.Yavuze ko badashobora kubuza abantu imyemerere yabo keretse igihe yaba inyuranyije n’amategeko.

Yagize ati “ Hari uburenganzira busesuye buri mu mategeko yacu no mu mategeko mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono, uburenganzira bw’abanyarwanda twemera bwo kwishyira hamwe ibyo ni ntayegayezwa.Tubyemera tubikuye ku mutima nk’igihugu kigendera ku mategeko, nk’igihugu gishaka imiyoborere ishingiye ku baturage n’ubwisanzure busesuye.”

Shyaka yavuze ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku amategeko ariyo mapmvu bemerera abaturage kwisanzura, ngo ikibazo ahubwo ni uko hari abatabibona.

Ati “kibazo ahubwo ni uko tunabikora bamwe bakavuga ko tutabikora, hari abatubwira ahubwo bati ‘kuki abaza bose mutabandika?’ Bati ‘mubandike sakindi izabe ibyara ikindi.’Twe nk’ababishinzwe turabandika rwose abujuje ibyangombwa, niyo mpamvu mwatoye itegeko ribigenga.”

Prof Shyaka ayavuze ko umuntu batazemera ari uzashaka kuzana idini ryitiranya Imana na shitani n’ibindi bitari mu mategeko.

Ati “Ikitari cyo ni uko hari abasenga ku buryo bunyuranyije n’amategeko, ibyo si byo, cyangwa hari abakwitiranya Imana na shitani, ibyo na byo ntitubyemera ariko kuba umuntu ashyizeho urusengero rwujuje ubuziranenge, ibyo amategeko asaba akabishyiraho mu buryo bujyanye n’itegeko, ni uburenganzira bw’umunyarwanda.”

Shyaka yakomeje avuga ko bazakomeza kugenzura ko amadini yemerewe gukorera mu Rwanda yubahiriza ibyo asabwa, atabyubahiriza agahanwa.

Mu bindi RGB yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko harimo ubushakashatsi bwakozwe ku bipimo by’imiyoborere mu Rwanda aho umutekano uza imbere mu byo abaturage bishimira cyane, hagakurikiraho iyubahirizwa ry’amahame y’imiyoborere ndetse n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.

 Depite Begumisa Safari Theogene

IRAGUHA RHAMADHAN (Rama x)
WWW.GREATOF250.COM

Check Also

Urwanda rwatwitse toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe…..

U Rwanda rwatangije igikorwa kizamara icyumweru cyo gusenya no guturitsa toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *