Kigali: Uyu mugore yatangaje abatari bacye kubera udukoryo yibitse ho ….Photos&Video

Umugore ukomoka muri Tanzania ufite ubuhanga mu gukina umupira w’amaguru yagaragaye mu mujyi wa Kigali yarangaje abantu kubera “udukoryo” yakoraga.

Uyu mugore yashimishije abantu bamurebaga

Uyu mugore witwa Kadhara Charles, yari ari mu mujyi wa Kigali rwagati hafi y’umuturirwa wa Kigali City Tower mu gace kazwi nka “Quartier Commercial”, kuri uyu wa gatatu tariki ya 02 Ugushyingo 2017.

Yambaye umupira utukura, ipantalo ya ‘jeans” y’ubururu n’umupira w’amaguru mu ntoki, abantu bamuhaga amafaranga akabereka udukoryo dutandukanye akoreshe umupira w’amaguru. Yemeraga gukina iyo bamuhaga 500RWf.

Uko yakomezaga gukina niko abantu buzuraga aho ari bigaragara ko bishimye, yahava bakagenda bamukurikiye bashaka kureba utwo dukoryo akora.

Bakomeje gusaba ko bamukorera ubuvungizi agatoza bamwe mu bakobwa na bagore umupira w’amaguru 

IRAGUHA RHAMADHAN (Rama x )
WWW.GREATOF250.COM

Check Also

Urwanda rwatwitse toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe…..

U Rwanda rwatangije igikorwa kizamara icyumweru cyo gusenya no guturitsa toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *