Antoine Hey utoza Amavubi ngo ntabwo yataye akazi……

Mu cyumweru gishize Umuyobozi ushinzwe siporo muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Bugingo Emmanuel, yatangaje ko umutoza w’ikipe y’igihugu, Antoine Hey, yataye akazi asubira iwabo ndetse ko yandikiwe na Ferwafa ariko uyu Mudage yabiteye utwatsi avuga ko abayobozi be bumvise nabi.

Hey yagarutse mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere aje gufatanya n’abatoza basanzwe bamwungirije gutegura imikino ibiri ya kamarampaka igomba guhuza u Rwanda na Ethiopia hashakwa igihugu kizasimbura Misiri yanze kuzakina imikino ya CHAN 2018 izabera muri Maroc.

Kuva yagera mu Rwanda yari yaririnze kuganira n’itangazamakuru ariko kuri uyu wa Kane nibwo yasbanuye uko ikipe yiteguye umukino wo ku Cyumweru, icyizere afite cyo kujyana u Rwanda muri CHAN 2018 ndetse anasobanura ku byamuvuzweho ko yataye akazi mu gihe cy’amezi hafi abiri bikaba ngombwa ko yandikirwa na Ferwafa.

Ku myiteguro y’ikipe, yavuze ko abakinnyi bahamagaye bameze neza kuko hagendewe ku buryo bitwaye mu mikino ine ya shampiyona ari na yo mpamvu hagaragayemo amasura mashya kandi akaba yizera ko byanze bikunze bagomba gukoresha aya mahirwe ya kabiri babonye bakageza u Rwanda muri CHAN 2018.

Yagize ati “Nta gushidikanya nizeye aba bakinnyi, twizeye kubona iyi tike. Umukino twakinnye na Uganda watweretse akamaro ko gutsinda igitego hanze. Twagize amahirwe menshi i Kampala, arimo n’imipira myinshi y’imiterekano, ntitwayakoresha neza, ariko ubu ntabwo twakongera gukora ayo makosa.”

Abajijwe ku byavuzwe ko yataye akazi, Hey yagize ati “Habayeho gufata ibintu uko bitari. Birasobanutse no mu masezerano yanjye ko inshingano zanjye nshobora no kuzikorera hanze y’igihugu. Ntabwo ntegetswe kuba mu biro ngo mvemo saa kumi n’imwe.”

Aha yasobanuye ko bimwe mu byari byamujyanye harimo gushaka uko yakoresha umubano afitanye n’amakipe yo hanze muri gahunda zizafasha ruhago y’u Rwanda muri rusange harimo gushakira abakinnyi amakipe hanze ndetse no gushaka imikino ya gicuti y’Amavubi ku yindi migabane atari Afurika gusa.

Nubwo akigera mu Rwanda, Ferwafa yari yatangaje ko agomba kujya mu kazi ariko akazabazwa kuri iyi myitwarire nyuma y’imikino ya Ethiopia, Hey yavuze ko yamaze kumvikana n’abayobozi be ku buryo ikibazo cyakemutse ndetse amaso bayahanze ku gushaka itike ya CHAN.

Umukino ubanza uzabera muri Ethiopia ku Cyumweru tariki 5 Ugushyingo naho uwo kwishyura uzabere i Kigali tariki 12 Ugushyingo 2017 igihugu kizitwara neza kikazahita cyuzuza umubare wa 16 w’ibigomba kwitabira CHAN 2018 iteganyijwe gutangira muri Mutarama.

Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe bazajyana n’Amavubi azahaguruka kuri uyu wa Gatanu saa 16h00 ku isaha y’i Kigali:

Abazamu: Ndayishimiye Eric Bakame (Rayon Sports Fc) na Nzarora Marcel (Police Fc)

Abakina inyuma: Usengimana Faustin (Rayon Sports Fc), Rutanga Eric (Rayon Sports Fc), Nyandwi Sadam (Rayon Sports Fc), Kayumba Soter (AS Kigali), Ndayishimiye Célestin (Police Fc), Iradukunda Eric (AS Kigali) na Manzi Thierry (Rayon Sports Fc)

Abakina hagati: Bizimana Djihad (APR Fc), Niyonzima Olivier (Rayon Sports Fc), Hakizimana Muhadjili (APR Fc), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Mukunzi Yannick (Rayon Sports Fc)

Abataha izamu: Nshuti Innocent (APR Fc), Mico Justin (Police Fc), Biramahire Abeddy (Police) na Manishimwe Djabel (Rayon Sports Fc)

Umudage Antoine Hey yahakanye ko yataye akazi ashimangira ko byahawe ibisobanuro bitari byo

 

IRAGUHA RHAMADHADHAN (Rama x)
WWW.GREATOF250.COM

Check Also

Urwanda rwatwitse toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe…..

U Rwanda rwatangije igikorwa kizamara icyumweru cyo gusenya no guturitsa toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *