Abakobwa bambara ‘dechiré’ uyu ,yabasabiye ku bafata ku ngufu……….

Umwe mu banyamategeko yatangije inkundura yo gusaba ko abakobwa bambara amapantaro atobaguritse azwi ku izina rya dechiré cyangwa Ripped Jeans ko bajya bafatwa ku ngufu bagakorerwa imibonano mpuzabitsina ku gahato.

 Ibi byatangajwe n’umunyamategeko uzwi cyane mu gihu cya Misiri ku iziana rya Nabil Al Wahash wavuze ko abagore n’abakobwa bambara bene ayo mapantaro acikaguritse cyangwa indi myenda igaragaza ibice byabo by’ibanga bakwiye  kujya bafatwa ku ngufu kuko nta kindi abona kibakwiriye kandi nabo ubwabo bambara muri ubwo buryo ari byo bashaka.

Ibi Nabil arabibasabira  yo gusanga abakobwa bambaye imyenda migufi cyangwa amapantaro ya dechire nta mugabo w’umunyamisiri badashotora akanavuga ko   nta mugabo wakwihanganira kutabareba ngo anabure kugira ibibazo iyo ababonye.

Yagize ati “Abakobwa bambara uko bakanika amatako nta kindi baba bashaka usibwe kwihamagarira abasore ngo babafate, babafate ku ngufu babasambanye kandi hano mu misiri ntituzihangana tuzabibakorera”

Ibi kandi Nabil Al Wahsh yabishimangiye ubwo yari mu kiganiro na televiziyo ya Al Assema aho yavuze ko ingingo yo gufata ku ngufu abagore n’abakobwa biyambika ubusa igomba kongerwa mu itegeko rigendanye n’imyitwarire ririmo guhindurwa muri iki gihe.

Uyu munyamategeko si ubwambere avuze amagambo akomeye agaragaza ko adashyigikiye abakobwa bambara impenure n’abagaragaza ibice bimwe na bimwe by’imibiri yabo  kuko n’umwaka ushize yakubise urukweto imbonankubone kuri televiziyo umuyobozi mu idini ya Islam (Imam) wavuze ko atari ngombwa ko abakobwa n’abagore bitandira (Hijab).

 

IRAGUHA RHAMADHAN (Rama x)
WWW.GREATOF250.COM

 

Check Also

Urwanda rwatwitse toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe…..

U Rwanda rwatangije igikorwa kizamara icyumweru cyo gusenya no guturitsa toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *