u Rwanda rurashinjwa n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch (HRW) kwica imfungwa…

Uyu muryango ufite ikicaro muri Leta zunze ubumwe za Amerika, muri icyo cyegeranyo cy’amapaji 91 wasohoye ku wa Kabiri tariki ya 10 Ukwakira 2017, uvuga ko imfungwa 104 zari zifunzwe mu buryo butemewe n’amategeko muri gereza hagati y’umwaka wa 2010 na 2016 zakorewe iyica rubozo.

Nk’uko wanabitangaje ku rubuga rwa interineti rwawo, uvuga ko izo mfungwa zakorewe iyicarubozo, ukemeza ko abakorewe ibyo byaha biganjemo abakekwa kuba bakorana n’imitwe y’abatavuga rumwe na Leta barimo abahoze mu mutwe wa FDLR.

 

HRW ivuga ko abahohotewe bavuganye na bo bayibwiye ko bategetswe gushira imikono ku makuru atariyo, babanje gushyirwaho iterabwoba ry’uko batabikoze bakwicwa.

Muri icyo cyegeranyo kandi, kinashinja abacamanza n’ubashinjacyaha bw’u Rwanda kwirengagiza ibirego by’abakorewe ibyaha n’igisirikare cy’u Rwanda.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, intumwa nkuru ya Leta y’u Rwanda, Min. Johnston Busingye, yavuze ko Leta y’u Rwanda nta mikoranire igifitanye na HRW, ndetse ko ibyo itangaza ku Rwanda ari ukurwibasira.

Yagize ati “Nta kuri kuri muri raporo ya HRW, u Rwanda na rwo rufite uruhare mu kurwanya iyicarubozo, hari amategeko abigenga yubahirizwa mu gihugu, HRW igarura ibyahise, by’inyoma, ibirego bidafite ishingiro, bidafite gihamya ifatika,…”.

Yakomeje avuga ko raporo za HRW zikomeza gusohoka ari zimwe kandi ziharabika u Rwanda. N’abandi bayobozi batandukanye mu Rwanda bagiye bagira icyo bavuga kuri iyi raporo, ko atari ubuvugizi bw’uburengenzira bwa muntu ahubwo ko ari ubuvugizi burimo politiki bukoranwa ubuhubutsi.

Muri Nyakanga na bwo uyu muryango wasohoye icyegeranyo ushinja inzego z’umutekano z’u Rwanda ubwicanyi ngo bukorerwa abantu bataciriwe imanza. HRW ikavuga ko inzego z’umutekano nk’igisirikare na polisi zagiye zitwara abantu bakoze ibyaha byoroheje nk’ubujura, zihagarikiwe n’abayobozi ba gisivili, bakajyanwa bakicwa.

Min. Busingye yavuze ko uyu muryango ukeneye ko bawitaho kandi wabeshye ku bwende muri raporo, avuga kandi ko igihe ari iki ngo iyi miryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu ikore kinyamwuga cyangwa ive muri uru rwego,  Ati “Nicyo gihe ngo iyi miryango ikure kandi ibe inyamwuga cyangwa ive muri business z’uburenganzira bwa muntu”.

Check Also

Abanyafurika bimwe ubuhungiro baratangira kugezwa mu Rwanda vuba…..

Ibiro by’Umushinjacyaha wa leta ya Israel kuri uyu wa kabiri, itariki 05 Ugushyingo, byatangarije Urukiko ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *