Trump mukiganiro n’abanyamakuru yavuze ko ubu noneho Amerika yiteguye gutera Korea……..

Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Nzeri 2017 yatangaje ko Amerika yiteguye bikwiye gukoresha ingufu za gisirikare mu guhangana na Koreya ya ruguru.

Trump yagize ati “Turiteguriye gukoresha intwaro uko byagenda kose nubwo ataribyo twifuzaga kuko twabanje kubibisaba mu mahoro ariko barangaye. Gukoresha intwaro bizadufasha gukuraho intwaro za Koreya yaRuguru no kudukiza kiriya Gihugu cyanze kutwumvira.

Ibyo yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ari kumwe n’ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Espanye Mariano Rajoy kuri White house.

Yashimiye ibihugu nka Espanye n’Ubushinwa ku ntambwe bateye yo kwitandukanya na Koreya ya Ruguru.

Trump yasabye ibihugu byose guhagurukira rimwe bagahagarika umugambi wa Koreya ya ruguru wo gukora intwaro z’ubumara.

 

WWW.GREATOF250.COM

Check Also

Urwanda rwatwitse toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe…..

U Rwanda rwatangije igikorwa kizamara icyumweru cyo gusenya no guturitsa toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *