Bishop Rugagi Kubavuga ko yaba akorana na Satani ku mbaraga yahashye muri Nigeria hari icyo yabivuzeho……..

Mu gihe abantu benshi bakomeje kuvuga ko Bishop Rugagi Innocent yaba akoreshwa ibitangaza n’imbaraga za Satani ndetse hakaba n’abavuga ko yaba yarakuye imbaraga muri Nigeria ari nazo zimuha gukora ibitangaza mu rusengero rwe ruzwi nk’Abacunguwe, uyu muvugabutumwa yabigarutseho avuga uko abibona ndetse anagaragaza ko n’abandi bakwiye kujya guhaha izo mbaraga niba koko zibayo.

 Ibi Bishop Rugagi Innocent yabigarutseho ku Cyumweru tariki 24 Nzeri 2017 ubwo yari mu materaniro mu rusengero rwe, aho yagarutse ku bavuga ko akoreshwa na Satani agira ati: “Ariko mpora ntangazwa cyane n’abavuga ngo njyewe nkoreshwa na Satani! Ariko ni hehe mwigeze mubona ku Isi Satani agirira abantu impuhwe, abafite ibibazo akabaha ibisubizo, ababuze ubwishyu akabishyurira, ababuze urubyaro akabaha kubyara, abafite ubumuga bakagenda imbago n’utugare bakabita? Uwo ntiyaba ari satani ndabarahiye.”

Bishop Rugagi yahise agaruka ku bavuga ko yahashye imbaraga muri Nigeria, nabyo asa n’ubutera utwatsi agira ati: “Abandi bati imbaraga azihahira muri Nigeria, sawa. Niba muri Nigeria haba imbaraga zibohora abantu nka zino zibohora abantu sawa, n’abandi bajyayo, abantu b’Imana bakagubwa neza ndetse bakihana bagahindukirira Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo.”

Bishop Rugagi kandi wamaze gufungura televiziyo ye yise TV7, yanavuze ko ubu agiye kujya abwiriza kuri iyi televiziyo umwanya munini cyane, bitari nka mbere aho byamusabaga kubwiriza iminota micye yabaga yahawe kuri televiziyo. Yavuze ko iyi televiziyo azabwirizaho agafasha benshi kurushaho, hanyuma abantu bakazamenya gukora kw’Imana bakagutandukanya n’ugukora kwa satani. Yavuze ko n’ibindi bitangaza batarabona, mu minsi micye bazabibona maze bakamenya ko mu Rwanda hari umuhanuzi nyawe, kandi woherejwe n’Imana.


IRAGUHA RHAMADHAN 
WWW.GREATOF250.COM

Check Also

Urwanda rwatwitse toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe…..

U Rwanda rwatangije igikorwa kizamara icyumweru cyo gusenya no guturitsa toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *