Robert Mugabe n’abantu 70 bagiye i New York …….

Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, yageze mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agaragiwe n’itsinda ry’abantu 70 barimo n’abo mu muryango we, aho agiye kwitabira Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye

.Hari amakuru avuga ko Amerika yari yinubiye ukuza kw’abagize umuryango we muri abo 70 mu nteko rusange y’uyu muryango iteganyijwe muri iki Cyumweru.

Inteko Rusange iteganyijwe kuba ku wa 19-23 Nzeri 2017, ku nsanganyamatsiko yibanda ku guharanira amahoro n’ubuzima bwiza kuri buri we utuye Isi.

Ambasade ya Amerika muri icyo gihugu yanenze kuba Umuryango wa Mugabe warashyizwe mu bagomba kumuherekeza, cyane cyane umugore we Grace Mugabe, umukobwa we Bona n’umwuzukuru we Simbanashe. Mu bamuherekeje kandi harimo n’umuhungu we Bellarmine Chatunga n’umuhungu w’imfura y’umugore we Russell Goreraza.

News24.com dukesha iyi nkuru, yanditse ko urwo rugendo rw’abo bose ruteganyijwe gutwara asaga miliyoni 10 z’amadolari, mu gihe igihugu kiri mu mibazo by’ubukungu.

Mu cyumweru gishize abo bayobozi batanze pasiporo kuri Ambasade ya Amerika basaba visa ariko uwo mubare uranengwa cyane bituma umunyamakuru wagombaga kujyana nabo ukorera ikinyamakuru cya leta yimwa uruhushya rwo kugenda.

Mugabe ategerejweho kuzavuga ijambo ku bazaba bateraniye muri iyo nama ku wa 21.

Gusa Radio Ijwi rya Amerika yavuze ko uwo mukambwe w’imyaka 93 ubusanzwe akoresha umwanya aba yahawe muri iyo Nteko agamije kunenga ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byamufatiye ibihano bimushinja gupyinagaza uburenganzira bw’ikiremwamuntu no kwiba amatora.

Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, yanenzwe kujyana muri Amerika umubare munini w’abamuherekeje

IRAGUHA RHAMADHAN
WWW.GREATOF250.COM


Check Also

Urwanda rwatwitse toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe…..

U Rwanda rwatangije igikorwa kizamara icyumweru cyo gusenya no guturitsa toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *