Vatican yahamagaje Uyu mu padiri yahamagajwe igitaraganya…………

Vatican yahamagaje umwe mu bapadiri b’abadipolomate bayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo kumenyeshwa ko ashobora kuba atarakurikije amategeko y’iki gihugu agenga ibijyanye n’amashusho y’urukozasoni ku bana.

 

Ku wa Gatanu nibwo Vatican yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru ivuga ko mu kwezi gushize aribwo yamenyeshejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika iby’uyu mudipolomate wayo wabaga i Washington D.C. Kugeza ubu amazina y’uwo mupadiri wasubijwe i Vatican ntabwo arashyirwa hanze. Ashinjwa gutunga amashusho y’urukozasoni arimo abana b’ingimbi n’abangavu, gusa ntakurikiranyweho kuyakora no kuyakwirakwiza.

Abashinjacyaha batangiye gukora iperereza kuri iki kirego gishobora gusubiza ibubisi ibyo Kiliziya Gatolika ikomeje kurwana nabyo by’abapadiri bakunze kuvugwaho gusambanya abana.

Umuvugizi w’urwego rushinzwe ububanyi n’amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabwiye ABC News ko iki gihugu cyasabye ambasade ya Vatican kwambura ubudahangarwa uwo mudipolomate ngo akorweho iperereza ariko ikabyanga.

Umuyobozi w’inama y’Abepiskopi Gatolika muri Amerika, Daniel N. DiNardo, yavuze ko bizeye ko Vatican izakora iperereza ikagaragaza byinshi kuri iki kibazo kuko kurengera abana n’abakiri bato ariyo nshingano nyayo Kiliziya ifite.

Mu 2015 nibwo umudipolomate wa mbere wa Vatican muri Repubulika ya Dominican, Jozef Wesolowski, yaketsweho ibyaha byo gushora abana b’abahungu mu busambanyi no gutunga amashusho y’urukozasoni y’abana. Yaje gupfa agitegereje gucirwa urubanza.

 

Musenyeri Jozef Wesolowski, yaketsweho ibyaha byo gushora abana b’abahungu mu busambanyi no gutunga amashusho y’urukozasoni y’abana gusa yaje gupfa agitegereje gucirwa urubanza

Check Also

Urwanda rwatwitse toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe…..

U Rwanda rwatangije igikorwa kizamara icyumweru cyo gusenya no guturitsa toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *