Abaturage bivuganye umusirikare bamuziza kurasa umwana muri Congo…..

Abaturage bo mu giturage cya Nyandura, mu birometero nka 400 mu majyaruguru y’Umujyi wa Bunia muri Ituri, ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, baherutse kwicisha umusirikare amabuye n’inkoni bamushinja kurasa umwana w’imyaka 12 akamwica.

Umwe mu bayobozi ba polisi aha hantu utarifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko hari mu ntangiriro z’iki cyumweru, ubwo umwana yuriraga igiti agiye guca imbuto, uwo musirikare wa Congo akahamusanga afite imbunda.

 

Abatangabuhamya bavuga ko uwo musirikare yari asanzwe akora ibikorwa byo guhiga, bavuga ko yahise agira atya akarasa uwo mwana wari ukiri mu giti, aho ngo aba batangabuhamya bavuga ko yari amwikanzemo umuhigo. Umwana akaba yarahise apfa azize igikomere.

Nyuma yo gufatwa n’umujinya nk’uko Radio Okapi ibitangaza, ngo abaturage bakurikiranye uwo musirikare kugeza bamufashe, aho umwe mu bakozi ba sosiyete sivile bemeza ko bahise bamwica bakoresheje amabuye n’ibibando.

Iyi nkuru ikaba ikomeza ivuga ko umurambo w’uyu musirikare wari ukiri aho yiciwe kuwa 12 Nzeri mu gitondo, mu gihe umuryango w’uwo mwana wishwe wo wahise utwara umurambo we.

Amakuru aturuka mu gipolisi akaba avuga ko komanda wa batayo ya FARDC iri ahitwa Ariwara, aherekejwe n’umugenzacyaha, nyuma bageze aho hantu baje gutwara umurambo w’uwo musirikare.

 

WWW.GREATOF250.COM

Check Also

Urwanda rwatwitse toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe…..

U Rwanda rwatangije igikorwa kizamara icyumweru cyo gusenya no guturitsa toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *