Ubu ni bumwe mu buhinzi bujyezweho budasaba itaka ngo igihingwa cyawe cyere……

Ubuhinzi butunze benshi mu gihugu cyacu, kugirango igihingwa gikure ndetse gihe umusaruro umuhinzi bisaba kucyitaho bihagije. Mbere na mbere umuhinzi aba akeneye ubutaka. 

Ibihingwa byinshi bigasaba amazi ahagije (akenshi haba hakenewe imvura) ndetse n’izuba kuberako iyo ubuhehere bubaye bwinshi ku bihingwa bimwe na bimwe birangirika.

Iyo igihingwa kititaweho cyangwa kikabura bimwe mu byo tuvuze haruguru usanga kenshi kirumba. Amakuru meza nuko ubu ushobora gukora ubuhinzi bwawe bidasabye izubaamazi ndetse n’ubutaka. Uti byashoboka bite? Mbere na mbere reka mbanze mbabwireko ikigo cyitwa Aerofarms cyatangije ikoranabuhanga rizafasha abahinzi kubona umusaruro bitabasabye ubutaka, izuba ndetse n’amazi (bisaba amazi macye cyane ugereranyije nayacyenerwaga mu buhinzi busanzwe).

Aerofarms yatangije ubuhinzi bukorerwa ahantu hafunze (indoor farming), ivuga ko ikoranabuhanga bazanye rituma umuhinzi azakenera 5% by’amazi yari asanzwe akoreshwa n’ubu buhinzi busanzwe (outdoor farming), aho gukoresha amazi bakoresha umwuka, aho gushyira ibihingwa ku zuba bakoresha amatara (LED).

LED zikoreshwa mu cyimbo cy’izuba kugirango habeho Photosyntesis.

Ese iri koranabuhanga rikora gute?

Igihingwa gikurira imbere mu nzu, nta butaka bakoresha ahubwo bakoresha icyo bise smart substrateaho bakora ikintu kimeze nk’umwenda kigizwe na palasitike yakozwe hakoreshejwe ikoranabuhanga rya recycling (aho bafata ibikoresho byashaje bakongera bakabikoramo igikoresho gishya), uyu mwenda niwo igihingwa gikuriraho kugeza cyeze, ndetse bamara gusarura bakongera bakawukoresha.

Hakoreshwa ikoranabuhanga ryitwa Smart Aeroponics, Aeroponics isanzwe ikoreshwa n’aba astronauts baba muri international space station cya cyogajuru gihora kizenguruka isi (bamwe bajya mw’isanzure). Aeroponics ni ikoranabuhanga rifasha gukuza ibihingwa nta butaka ahubwo bakoresheje umwuka aho ubuhehere, ubushyuhe n’urumuri biba bigengwa umunota kumunota.

Smart Aeroponics yo rero ituma imizi y’igihingwa ikura isa nkaho inaganitse mu mwuka ndetse igahuzwa n’umwuka mwiza wa oxygen, ndetse na nutrient icyo gihingwa gikeneye (ubwo nutrient ivugwa hano ni ibiribwa bituma ibyo bihingwa bikura neza, ni nkuko mu buhizi busanzwe bakoresha ifumbire) ndetse n’amazi macye aza kuba umwuka kubera ubushyuhe.
Kugirango igihingwa kibone urumuri gikeneye hakoreshwa amatara yo mu bwoko bwa LED, bakoresha LED z’amabara atandukanye bitewe n’igihingwa icyo aricyo, ibi bituma igihingwa gikura neza kuko kiba kibona urumuri rufite ibikenewe kugirango habeho photosynthesis (ni cyagihe urumuri ruhindurwamo ingufu zituma igihingwa gikura neza).

ibihingwa bizwi nka Leafy greens nibyo batangiriyeho.

Ikindi gituma iri koranabuhanga riba ryiza kurushaho ni uburyo bwo gukusanya amakuru y‘igihingwa, bakoresha porogaramu zo muri mudasobwa zabo bakabasha gukurikirana uko igihingwa gikura. Urugero ninko kumenya nimba urumuri kibona ruhagije. Buri gihingwa cyose kigira ibintu runaka gikenera kugirango gitange umusaruro (ubushyuhe, ubuhehere, urumuri ….), ibi byose bakomeza kubikurikirana ndetse bigatuma nimba hari ikibazo bahita bagikemura.

Software zikorwa na AeroFarms.

Aho bikoreshwa

Muri New Jerzey, niho iki kigo cyitwa AeroFarms cyatangije ubu buhinzi, bavugako bashobora gusarura inshuro kuva 22-30 kuri buri gihingwa mu mwaka ndetse bakemezako bafite intego yo kubona umusaruro ungana n’ibiro 908 000.

54 % by’abantu batuye mu mijyi kandi nta butaka buhagije buba buhari bivuze ko rero iri koranabuhanga rizafasha cyane.

Ikibazo

Kubera ibi bihingwa biba bikuriye ahantu hatari amazi menshi ndetse n’ubutaka ibi bituma ibihingwa bitaba biri organic, kubamenyereye iby’ubuhinzi haricyo bita organic certificate, iyi rero ntago yapfa guhabwa ibi bihingwa.

Gusa nanone kubera nta ma fumbire akoreshwa muri ubu buhinzi bituma ibi bihingwa biba bigabanyije ingaruka ziterwa nariya mafumbire.

 

WW.GREATOF250.COM

Check Also

Urwanda rwatwitse toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe…..

U Rwanda rwatangije igikorwa kizamara icyumweru cyo gusenya no guturitsa toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *