Uyu mu Pasiteri yemeje ko hari abashakaga kumujyana muri Illuminati…..

Pasiteri Antoine Rutayisire yemeza ko yagiye aganirizwa kenshi na bamwe mu bari mu matsinda abamo aba Illuminati, bakamusaba gukorana nawe kugira ngo yongererwe imbaraga, we akabyanga avuga ko izo afite zimuhagije.

Amwe muri ayo matsinda Pasiteri Rutayisire yemeza ko aba no mu Rwanda ni abitwa ‘Freemasons’, ‘Rosicrucians’ na ‘Mahikari’, bagenda bashaka abantu binjiza mu myemerere yabo ngo bahabwe izindi mbaraga nkuko bigaragara mu nkuru y’Ikinyamakuru Ibyishimo.

Yagize ati ” Hariho muvoma ( movement ) zimwe na zimwe z’amayobera ( mystiques ), izo muvoma zinjiza abantu buri munsi. Ibyo ari byo byose uyu mujyi wa Kigali wuzuyemo aba Rosicrucians benshi cyane rwose, sindi buvuge amazina , ngo kanaka na kanaka , ariko twagiye tuganira kenshi bakambwira bati ‘ rwose umuntu uzi ubwenge nkawe, aje akiga ibintu byacu yakongererwa imbaraga, yakongererwa ubushobozi.’”

Akomeza avuga ko bamwe mu bamwingingiraga kujya muri ayo matsinda avugwaho gukorana na Shitani barimo n’inshuti ze.

Ati “[….] Aba Rosicrucians navuganye nabo , ndabafite no mu nshuti zanjye . Bakubwira bati ‘ ariko buriya uje twakwigisha theories zacu ukagira imbaraga’, nkababwira nti ‘ izo mfite zirampagije ntabwo nkeneye izindi.’”

Kubajyamo ntibibohabwa na buri wese

Pasiteri Rutayisire avuga ko Aba Illuminati ari ababa barageze ku rwego rwo hejuru muri aya matsinda y’amayoberane, atari muvoma yihariye, bityo ngo ntibapfa kwinjiza uwo babonye wese keretse uzagira icyo azabungura.

Ati ” Ntabwo bapfa kwinjiza abantu babonetse bose, ntabwo bazaza ngo batware umupasitoro udafite icyo azabungura. ”

Hari bamwe mu ba pasiteri bo mu Rwanda bamaze kwinjira

Pasiteri Antoine ati ” Byabaye kenshi si rimwe, si kabiri, si gatatu, kuko nakubwiye ko mfite n’abantu b’inshuti zanjye babibamo. Ntabwo binjiza abantu basanzwe kuko ni ibintu babwira umuntu ku giti cye , umwe kuri umwe.”

Yongeyeho ati ” Natangiye kubabona kera nkiri umwarimu muri Kaminuza ( Hagati ya 1982 na 1983) narababonye. Ndabizi n’abo twaganiriye ndabazi n’ibyo twaganiriye ndabizi. Nkiri umwarimu hari abo twaganiraga barimo, no mu mashuri yisumbuye hari abo twigishanyaga bari barimo, n’ubu hari n’abapasitoro nzi barimo. Abo nkubwira bari Abanyarwanda ntabwo bari abanyamahanga , kandi ndabazi baracyahari.”

Pasiteri Rutayisire yemeza ko Aba Freemasons n’aba Rosicrucians bahari mu Rwanda , ngo ndetse hari n’igihe bakora inama zitandukanye mu mahoteli bakanabitangaza.

Ati ”Mu bihe byose nta gihe ntababonye , nta n’igihe ntahuye nabo. Bamaze kubimenya ko ndi intagondwa kuva aho nabereye Pasitoro nta n’umwe ndongera kubona. Haciye nk’imyaka irenga 10 ntawongera kubimbwira.”

Kenshi iyo abantu bumvise amakuru y’ibijyanye n’imbaraga z’umwijima n’udutsiko tw’ibanga tuzikoresha bakunze kubihakana, gusa ababibonye n’abamenye ababibamo , bahamya ko izi mbaraga zihari ndetse n’abazikoresha bahari , bityo bagasaba abantu kwikomeza ku Mana.



IRAGUHA RHAMADHAN 
WWW.GREATOF250.COM

Check Also

Urwanda rwatwitse toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe…..

U Rwanda rwatangije igikorwa kizamara icyumweru cyo gusenya no guturitsa toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *