AHA HO GUPFA NTIBYEMEWE RWOSE MURI IYI MIJYI IKURIKIRA!!!………

Ubusanzwe, umuntu aravuka akabaho agasaza agapfa ndetse rimwe na rimwe hari n’abapfa bakivuka cyangwa bataravuka.

Mu yandi magambo nta wujya inama n’urupfu cyangwa indwara kuko nta wuhora yiteguye. Ibi rero ntibikuraho kuba hari imijyi imwe n’imwe ku isi mu bihugu bitandukanye usanga itifuza ko hari umuturage wapfa cyangwa ngo arware, yemwe hakaba n’aho usanga umuryango upfusha umuntu ugacibwa amafaranga y’amande.

ni muri urwo rwego, basanze nta kindi kibitera uretse ikibazo cy’ubutaka usanga bwarabaye ingume ku buryo abaturage Babura aho gushyingura aba bo.

Iyi ni imijyi 7 yo mu bihugu bitandukanye ku isi, aho usanga abayobozi batifuza ko hari umuturage wa ho wapfa kubera impamvu zavuzwe.

  1. Sellia, Italie

Uyu ni umujyi wo mu Butaliyani, ufite abaturage basagaho gato 500 gusa, ukaba ungana na kilometero kare 12 gusa. Ubuyobozi bw’uyu mujyi bufata urupfu nk’icyaha kitababarirwa kuko iyo upfushije umuntu baguca amande y’Amayero 10 buri mwaka.

Abaturage bo muri uyu mujyi benshi usanga babarirwa mu myaka ya za 60 ariko bakaba bafite ikibazo kinini cy’aho gushyingura kuko huzuye bityo bigasaba ko bambuka bakajya guhamba mu bindi bice ku buryo bugoranye.

  1. Sarpourenx, France

Muri uyu mujyi muto wo mu gihugu cy’u Bufaransa, na ho nta muturage wemerewe gupfa bitewe n’uburyo iyo umuntu apfuye bigira ingaruka ku muryango we n’ubuyobozi budasigaye.

Aba bayobozi bo banatanze itegeko ko nta muturage wemerewe kuwupfiramo bitewe n’ikibazo cy’aho gushyingura kuko babuze uko bahagura.

  1. Biritiba Mirim, Brésil

Uyu na wo ni umujyi wa muri Brésil, na ho hakaba harashyizweho itegeko ribuza abantu gupfa kubera ikibazo cy’amarimbi.

Ubuyobozi bw’uyu mujyi buvuga ko aho gushyingura huzuye bityo ko n’ahandi hahari hari ibyahateganyirijwe bitari ukuhashyingura bityo akaba nta muturage wemerewe gupfa mubahatuye.

  1. Cugnaux, France

Uyu mujyi wo mu gihugu cy’u Bufaransa na wo ntiwemerera abaturage bawutuye gupfa uko biboneye.

Abaturage ba ho babeshejweho n’ibikorwa by’ubucuruzi ndetse no gucumbikira abantu baturutse ahandi kuko igice kinini cya wo kigizwe n’ikibuga cy’indege gito (Aerodrome) bityo iki kibazo kikaba cyakemuka ari uko iki kibuga bagihindiye irimbi kandi bikaba bitashoboka.

  1. Lanjaron, Espagne

Uyu mugi wo muri  Espagne na wo ntiwemerera abantu gupfa, iki kikaba ari cyo gisubizo wabonye nyuma y’uko ahari hateganyirijwe gushyingura huzuye.

Kugeza ubu,  Amakuru yakuwe ahanru hatandukanye, yasanze ubuyobozi bw’uriya mujyi ngo butegereje igihe hazabonekera ahantu handi ho guhindura irimbi.

  1. Falciano del Massico, Italie

Uyu na none ni umujyi wo mu gihugu cy’u Butaliyani, hakaba na ho nta muturage wemerewe gupfa.

Mu gihe irimbi rya mbere ryuzuye, abaturage bategetswe kuba baretse gupfa kugeza igihe irindi rizuzurira.

  1. Longyearbyen, Norvège

Uyu mujyi wo muri  Norvège ukunze kurangwa n’imbeho ndetse n’urubura rwinshi.  Abaturage babujijwe gupfa bitewe no kuba abashyingurwa batabora ngo hongere hashyingurwe abandi ahubwo imibiri ya bo igahora iteranye bitewe n’urubura.

Kimwe n’ahandi hatavuzwe muri iyi nkuru, usanga ikibazo cy’aho gushyingura kimaze gufata indi ntera mu bihugu bitandukanye hirya no hino, aho usanga kubona imva bihenze kurusha gutegura umuhango wo gusezera ku wapfuye.

 

WWW.GREATOF250.COM

Check Also

Urwanda rwatwitse toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe…..

U Rwanda rwatangije igikorwa kizamara icyumweru cyo gusenya no guturitsa toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *