Musore niba uzi gukunda icyaricyo ibi bintu 6 nawe birakureba……

Ubusanzwe urukundo akenshi usanga ari impano abantu bavukana gusa urukundo ruvugwa aha ni rumwe rwabaye hagati ya Adam na Eva ubwo bivuzeko ari urukundo ruba hagati y’umugore n’umugabo . rero akenshi usanga uburyo twebwe abantu cyane cyane abahungu bafite uburyo bagaragazamo urukundo imbere y’inshuti zabo ariko ugasanga ubwo buryo bugenda butandukana. Aha rero twabateguriye bimwe mu bintu 6 umusore uzi gukunda akorera umukunzi we.



1.Abakobwa ni abanyabinezaneza

Igitsina gore ni ubwoko bukunda kugira ibinezaneza,ibyiyumviro iki ni kimwe mu bintu umuhungu uzi gukunda azirikana iteka,niba ufite umukunzi mwarashakanye,mbere yo kujya mu buriri amukorera masaje yoroheje,akamuhobera amusezera ndetse anamwifuriza kugira ijoro rehire,ndetse akamukomeza mu gihe yababaye,ukamwitaho,amwivanishaho utuntu,utu tuntu tworoheje tudafite icyo dusobanuye kuri we ariko ku mukobwa we tuba dusobanura byinshi cyane,muri macye igitsina gore kirangwa n’ibinezaneza gusa bityo wowe icyo aba ashaka n’ukwitabwaho.

2.Buri musore wese uzi gukunda aha umukunzi we impano

Umusore wese uzi gukunda icyo aricyo aba yiteguye guha umukunzi we impano atarindiriye ko hari ikindi kintu akoresha kidasnzwe,ariko usanga ab’iki gihe baha abakunzi babo impano ari uko hari nk’umunsi mukuru yizihije cyangwa bakayibaha aruko bayibasabye,ariko ntabwo ariko byagakwiye kugenda wirindira ko hari ikimubaho ahubwo mutungure bizamwereka ko umwitaho.

3.Umusore wese uzi gukunda aba azi amagambo meza yo kuvuga

Umusore uzi gukunda icyo aricyo aba azi amagambo meza yanyura umukunzi we kandi ibi nibyo abakobwa hafi ya bose baba bifuza,iyo wumva umukunzi wawe,umenya n’amagambo wamubwira akamutera kumwenyura,amagambo wamubwira yarakaye hanyuma akishima,amagambo wamubwira maze akiyumvamo undi muntu uhebuje,buri musore wese yarakwiriye kumenya uko akoresha amagambo imbere y’umukunzi we.

4.Ndagukunda ntabwo bihagije
Abasore hafi ya bose bibwira ko gukunda ari kubyerekana nta kubimubwira,ariko umusore uzi gukunda icyo aricyo aba neza ko kwereka umukunzi we ko amukunda ari byiza ariko wanabimubwira bikaba akarusho kuri we,Niba ukunda umukunzi wawe bimwereke ndetse unabimubwire bityo aziyumvamo nk’umunyamahirwe.

5.Umusore uzi gukunda yishimira umukunzi we
Buri mukobwa wese akunda umusore umwitaho kandi akamuha n’agaciro;niba agaragara neza ukabyishimira akabibona,niba yasutse umusatsi ishimire uburyo yasutse,mbabwije ukuri ko umusore umeze gutya anezeza umukunzi we,akiyumvamo undi muntu uhebuje ndeste ko afite agaciro.

6.Umusore uzi gukunda ahorana udushya dutunguranye
Burya ikizakwereka ko umuhungu agukunda kandi ari umuhanga mu rukundo ni uburyo akunda kuzana utuntu dusekeje cyane cyane igihe muri kumwe ndetse agakunda kugira udushya nawe ubwawe uri umukobwa ubona ko aba agutunguye

 

WWW.GREATOF250.COM

Check Also

Urwanda rwatwitse toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe…..

U Rwanda rwatangije igikorwa kizamara icyumweru cyo gusenya no guturitsa toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *