Dore ibyo wakora mugihe wumva akazi kakurambiye cyangwa se uwo ukorera yanze kukongeza umushahara………..

 Hashize igihe ubonye akazi, ibyishimo byo gusinya amasezerano y’ akazi cyangwa gutangira akazi byarashize, umaze kumenyera. Hari aho bishobora kugera noneho ukumva urambiwe, ugatangira kwinuba. Dore zimwe mu mpamvu zabigutera n’uburyo wabyitwaramo kugira ngo bicyemuke:

1. Gutekereza ko urwego ugezeho rudahuye n’umwanya uriho.

Bishatse kuvuga ngo wagombye kuba warazamuwe mu ntera ariko nta cyakozwe. Aho kugira ngo winube bitume unica akazi, byakabaye byiza ahubwo ukomeje kongera imbaraga n’ubuhanga ukorana akazi kawe, byanga bikunda bizagera aho bigaragare. Ngo “agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru”. Nta bwitange butagira umusaruro, kabone n’iyo byatinda.

2. Ingufu nkoresha zitirirwa abandi.

Niba ari uku bimeze, ushobora kuvugana n’umukoresha wawe cyangwa uyoboye ishami ukorera, mukabivuganaho bityo niba hari icyakongerwa ku gashahara ubona kikongerwa.

3. Agashahara kanjye ni gato

Aha mbere y’uko utangira kuvuga utya, byaba byiza ubanje kureba abo muri ku rwego rumwe ku mwanya umwe ayo bahembwa. Nusanga wowe uri hasi, uzegere umukoresha wawe, uzanye n’inyandiko zerekana imihemberwe y’abandi ahandi, hanyuma umusabe ko nawe ufatwa nk’abandi bakozi bari ku rwego rwawe.

4. Umunaniro ukabije

Bigenze gutya, byaba byiza ufashe akaruhuko, cyangwa ukumvikana n’umukoresha wawe uburyo wakoroherezwa, niba bidakunze, saba ikiruhuko (conge) ubanze uruhukeho gato.

5. Kurambirwa

Aha niba umaze kurambirwa, wakwibaza niba igihe washakaga ako kazi ari uko wari ugakunze koko, cyangwa niba ari uko wishakiraga imibereho gusa. Niba byari imibereho gusa, ukaba wumva umaze kugira aho ugera, byaba byiza ushatse akazi wishimira, kuko kukagumaho ukarambiwe bizatuma utuzuza neza inshingano zawe.

6. Kwanga umukoresha

Kwanga umukoresha bishobora kuba ikimenyetso cyo kwerekana ko ubona ko nawe akwanga. Kandi kumuhindura ngo agukunde ntibyoroshye. Niba hari ibyo agukorera bikubangamira, byaba byiza mubiganiriyeho ukabimubwira witonze. Gusa nawe uzirinde amarangamutima, kuko ushobora gusanga ari nawe uri mu makosa.

7. Kutihanganira abo mukorana

Niba utibona mu bo mukorana, uzabanze urebe niba atari wowe icyo kibazo gikomokaho. Nusanga ari wowe, ugerageze kwikosora, uhindure imyitwarire, ubabanire neza. Niba kandi ikibazo atari wowe giturukaho, ukabona utabyihanganira, wahindura akazi

 

WWW.GREATOF250.COM

Check Also

Urwanda rwatwitse toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe…..

U Rwanda rwatangije igikorwa kizamara icyumweru cyo gusenya no guturitsa toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *