Ibigo by’itumanaho birikuvuga ko ibihombo bifite biterwa na Whatsapp kimwe na Facebook…

Raporo nshya ku bijyanye n’ubukungu bwa telefoni ngendanwa yagaragaje ko kuva mu myaka ine ishize imbuga nkoranyambaga za Watsapp, Viber, Facebook Messenger ari umutwaro uremereye ku bigo by’itumanaho rya telefoni byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, kuko zikomeje kugabanya imari byinjiza.

Iyi raporo yakozwe n’ikigo cy’ubucuruzi cyo mu Bwongereza, gihagarariye inyungu z’abatanga serivisi zose za telefoni ngendanwa ku Isi, GSMA, isobanura ko gukoresha ziriya mbuga nkoranyambaga byatumye abafite telefoni batagishamadukira guhamagara cyangwa kohererezanya ubutumwa bugufi, bikagira ingaruka ku ishoramari ry’ibigo bitanga izi serivisi.

Igira iti “Uburyo bwa kera bwo guhamagara no kohereza ubutumwa bugufi, byabarirwaga hejuru ya 70% by’imari yinjizwaga n’ibigo byinshi by’itumanaho rya telefoni mu karere, izi mpinduka zagabanyije iyo mari.”

Nk’uko The East African yabyanditse,i iyi raporo komeza ivuga ko ibi binatizwa umurindi no gukwirakwira k’umuyoboro mugari wa internet, aho abakiriya b’ibyo bigo bahitamo guhamagara no kohereza ubutumwa bakoresheje ziriyambuga nkoranyambaga.

Iti “Twasanze ko guhera kuri 90% by’abakoresha telefoni zigezweho muri Nigeria, Afurika y’Epfo na Tanzania, bakoresha nibura rumwe mu mubuga nkoranyambaga nka Watsapp, BBM cyangwa Facebook mu buryo buhoraho. Ibi bizagira ingaruka ku kwiyongera kw’imari ibigo byinjiza, bitewe no kugabanuka ko gukoresha uburyo bwo guhamagara no kohereza ubutumwa bugufi.”

Izi ngaruka z’imbuga nkoranyambaga muri telefoni zinashimangirwa na Raporo y’ikigo cy’ubugenzuzi, PwC yo 2017, yagaragaje ko abakoresha Watsapp, Viber na Apple’s iMessage barenga 80% by’abakoresha ubundi buryo bwo kohererezanya ubutumwa, ni mu gihe Skype yonyine ifite uruhare rurenga kimwe cya gatatu cy’iminota yo guhamagarana ku rwego mpuzamahanga.

Bahjat El-Darwiche wo muri PwC avuga ko ibi bituma ibigo byinshi by’itumanaho bihura n’ingaruka z’igabanuka ry’ibyo byinjiza, aho nk’ibikomoka ku buryo bwo kohererezanya ubutumwa bugufi byagabanutseho 30%, guhamagara mu mahanga bikagabanukaho 20% naho acibwa abantu kuko bahamagaye mu bindi bihugu agabanukaho 15%.

Muri Gicurasi, raporo y’ikigo gikomeye mu itumanaho muri EAC, Safaricom, yatangaje ko inyungu yacyo yiyongereyeho 27.1% igera kuri miliyoni 484 z’amadolari ya Amerika, aho guhamagarana byiyongereye. Gusa Umuyobozi mukuru wa Safaricom, Bob Collymore, yavuze ko mu minsi iri imbere umusaruro wo kohereza ubutumwa bugufi no guhamagarana uzagabanuka.

Yagize ati “Nubwo serivisi zo guhamagara no kohereza ubutumwa zikomeje kugira uruhare runini mu iterambere ryacu, ubu twiteze ko gukoresha serivisi za internet n’izindi nkazo bizaba igisubizo cy’iterambere ryacu.”

Tanzania ni kimwe mu bihugu byahamya ingaruka z’imbuga nkotanyambaga kuko abahamagara muri iki gihugu bari hanze bagabanutse bikagera ku minota miliyoni 171.3 mu mwaka ushize bivuye kuri miliyoni 221.1 mu 2015.

Abahamagara mu mahanga bari muri Tanzania baragabanutse kugera ku minota miliyoni 149.5 bivuye ku minota miliyoni 219.4 mu 2015. Ni mu gihe abakoresha telefoni ngendanwa muri iki gihugu biyongereye bakava kuri miliyoni 16.2 mu 2015 bakagera kuri miliyoni 18.

Ibihugu nka Kenya na Afurika y’Epfo birimo kuganira na ba nyiri mbuga nkoranyambaga ngo barebe uko zakoreshwa ariko zitabangamiye ishoramari ry’ibigo by’itumanaho. Zimbabwe na Ghana byo byateye utwatsi icyifuzo cy’ibigo by’itumanaho cyo kugenzura imbuga nkoranyambaga.

 

IRAGUHA RHAMADHAN
WWW.GREATOF250.COM

Check Also

Urwanda rwatwitse toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe…..

U Rwanda rwatangije igikorwa kizamara icyumweru cyo gusenya no guturitsa toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *