Dore ibintu biza ku isonga abashakanye bari gupfa muri iyi minsi….

Kubana mu bwumvikane n’umukunzi wawe nibyo buri wese ugiye gushinga urugo aba yifuza, gusa hari igihe ibyo umuntu yifuza ataribyo abona ahubwi ugasanga amatiku, umwiryane, kudahuza no kutumvikana nibyo bihora mu rugo rwe.

Dore ibintu 5 bituma mu rugo kwizerana bibura hagati y’abashakanye

1. Gushakana bataziranye neza: Akenshi usanga abahanga bavuga ngo ingeso ipfa nyirayo yapfuye, rero akenshi hari igihe umugabo n’umugore mbere y’uko bashakana aba yaraguhishe zimwe mu ngeso ze cyangwa bagashakana hari ikintu yari amuziho bamara kubana ntakimusangane bityo agaherako akeka ko hari n’ibindi byinshi ajya amugiraho amakenga.

2. Guhuhuzwa n’akantu(Amafaranga): Aha bijya bibaho ko ushobora guhura n’umukunzi wawe ufite akazi nawe agafite yewe munahembwa amafaranga atubutse mwese, gusa iyo bibaye ngombwa ko umwe muri aba bashakanye ahura n’ikibazo cy’ubushomeri akabura ya mafaranga bituma umwe atangira kujya amuhisha zimwe muri gahunda ze cyane izijyanye n’amafaranga

3. Kugenzurana: Ikoranabuhanga ryaje ubu ryazanye byinshi kuko iyo uvuze ngo uhagurutse murugo ho gato ugasanga Telefone zirimo gucicikana ubazwa aho ugeze cyangwa ibyo uhugiyemo ibi rero bitera abagabo cyane kutizera abagore babo. Kuko akenshi umwe aba avuga ati impamvu ambaza ibi byose ni ikizere gikeya.

4. Kumva ko Icyaha cyakozwe kitababarirwa: Abashakanye bahura n’inzitizi nyinshi n’ubwo n’ibyishimo biba murukundo rwabo ari byinshi gusa aha iyo umwe akoshereje undi cyane ko ntazibana zidakomanya amahembe bikaba ngombwa ko hasabwa imbabazi ugasanga umwe aranangiye yanze gutanga imbabazi wenda avuga ko ikosa ryakozwe rifite uburemere bituma uwo bashakanye amugabaniriza ikizere kuberako aba yanga ku muha imbabazi akenshi akeka ko afite abandi ajya kuziha

5. Kuba umwe mubashakanye afite abana yabyaye hanze: Aha umwe mu bashakanye yaba umugore cyangwa umugabo ugasanga wenda afite abana atabyaranye n’uwo babana usanga amuhoza kunkeke kuko niba ari umugore ufite abandi bana hanze umugabo aba yumva ko isaha n’isaha uyu mugore ashobora kongera kujya kubyarana na wa mugabo babyaranye mbere. Icyo gihe rero nta cyizere na gikeya ashobora ku mugirira kuko ahora amugenzura kuri abo bana kabone n’iyo yaba amwereka ko nta kibazo gihari

 

WWW.GREATOF250.COM

Check Also

Urwanda rwatwitse toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe…..

U Rwanda rwatangije igikorwa kizamara icyumweru cyo gusenya no guturitsa toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *