Menya byinshi byerekeye umugabo wagize uruhare kukuba ubu uri gukoresha amashanyarazi….

Iyo uri gukoresha amashanyarazi ucana amatara, usharija mudasobwa, telefoni n’ibindi, ujye utekereza ku bantu batumye ibi tubigeraho.

Umwe muri bo ni Nikola Tesla, ufatwa nk’uwatumye umuriro uhindagurika (AC-Alternating current) tuwumenya ndetse n’uburyo bwo gutwara umuriro (electricity supply system).

Nikola Tesla.

Nikola Tesla yavutse tariki ya 10 kwa Nyakanga mu mwaka w’1856 mu gihugu cya Seribiya. Yakuze ari umwana w’umuhanga cyane aho umwe mu barimu yavugaga ko Nikola tesla yakoraga imibare izwi nka integral mu mutwe (ndetse n’indi mibare igoye). Gusa Tesla yaje gukunda ibintu bijyanye n’ubugenge cyane cyane amashanyarazi ndetse atangira gushaka kubimenya kurushaho.

Yiga mu mwaka wa kabiri wa kaminuza yaje gutangira kuba ikirara, ava mu ishuri atarangije kaminuza, atangira kuzajya yikinira urusimbi. Ariko nyuma yaje kusaba akazi mu ruganda aho yahembwaga ama dolari 2, akomeza gukora agaragaza impano ikomeye yo guhimba utuntu tujyiye dutandukanye.

Umugabo witwa Tivadar Puskás yafashije Tesla kuzamura impano ye aho yamujyanye gukora mu ruganda rwa Telegraph aho Tesla yakoraga nk’ukuriye amashanyarazi muri urwo ruganda. Aha nyuma byaje no gufasha Tesla kujya muri Leta Zunze za Amerika, gukora mu ruganda rwa Thomas Edison (uyu yakoraga ibijyanye n’amashanyarazi adahindagurika ya DC-Direct Current), aha niho Tesla yatangiye gutekereza kubijyanye no gukoresha AC aho gukoresha DC.

Tesla yakoze amatara azajya akoreshwa ku mihanda ariko haba ikibazo kuko yasabaga umuriro mwinshi cyane kandi aho mu ruganda rwa Edison bakoreshaga umuriro mucye wa DC, ibi byatumye aya matara ya Tesla atemerwa. Nyuma byaje no kurangira avuye muri uru ruganda, bikavugwa ko Tesla yavuye muri uru ruganda rwa Edison ahuye nawe inshuro ebyiri gusa.

Tesla vs edison

Tesla nibwo yatangiye gukora ya matara ndetse ari nabwo yatangiye gukora kubijyanye na AC, urugero nkaho yakoze moteri ikoresha umuriro wa AC (yamenyekanye nka induction motor) aho hakoreshwa magnetic field (ingufu za rukuruzi) mu guha moteri imbaraga zo kwikaraga.

Tesla yagiye avumbura byinshi bitandukanye nkaho yavumbuye icyitwa Tesla coil, anakora uburyo bwo gutwara umuriro wa AC ahantu harehare aho muri icyo gihe yahanganaga na Edison we wakoreshaga DC mu gutwara umuriro ahantu harehare. Tesla ari no mu batumye central hydroelectrique ya Niagra falls (aho hakoreshwa amazi afite ingufu mugukora umuriro wa AC) ibaho.

Induction Motor.

Bivugwa ko Tesla yaryamaga amasaha abiri gusa usibye kucyumweru no mu gihe cy’ibiruhuko, akaba kandi yaramenyekanye cyane kubera theory ze zavugaga kubijyanye n’ukuntu umuriro wajyenda mu mwuka, mu mwaka wa 1909 yaravuze ati:” Vuba aha amajwi araba ajyenda mu muyaga bitume buri wese yakoresha igikoresho cye mu itumanaho.”

Tesla yagiye avuga theory nyisnhi.

Twavuga byinshi kuri uyu muhanga gusa byari ukugira ngo tumuvugeho kuri iyi tariki yavutseho, kuko yakoze byinshi cyane gusa igitangaje nuko byinshi yakoze byitiriwe abandi, kuko yagiye abikora ari mu nganda zabo, ariko ntitwabura kuvuga ko hari abaha agaciro ibyo yakoze, uwo bita Elon Musk yakoze uruganda ararumwitirira (Tesla Motors) kuko imodoka za Tesla zikoresha induction motor (principle ya Nikola Tesla). Tesla yapfuye mu mwaka wa 1943.

 

WWW.GREATOF250.COM

Check Also

Urwanda rwatwitse toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe…..

U Rwanda rwatangije igikorwa kizamara icyumweru cyo gusenya no guturitsa toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *