Iyi ni mpeta ije gusimbura amagambo y’ibanga, imfunguzo ndetse na smartcards…..

Token niyo mpeta.

Ni kenshi ujyendana ibikoresho bitandukanye nka smartcard yo kubikuza amafaranga, imfunguzo z’imodoka, iz’urugi rwo murugo. Warangiza bikagusaba kuba uzi mumutwe nka password nyinshi haba izo gufungura urugi runaka.
Hanyuma ariko bitewe na tekinologi ihora ivugurwa buri munsi, hari impeta ishobora gusimbura ibyo mvuze haruguru aha. Iyi yitwa Token biometric ring cyangwa se muri make “Token”.

Token niyo mpeta.

Iyi mpeta izagufasha gufungura mudasobwa yawe, kwishyura ibicuruzwa haba mu ma supermarket, pharmacy no mutubari dutandukanye. Ibi byose ariko ntabyerwaho hatabayeho ubufatanye hagati y’abakoze iyi mpeta ndetse n’abafatanya bikorwa nka Master Card, Microsoft, Visa na HID.

Ese iyi mpeta ikora ite?

Iyi mpeta ifite fingerprint sensor ituma hamenyekana ko uri nyiri mpeta koko, impamvu nuko bigoye ndetse ushatse wavuga ko bidashoboka ko abantu babiri bahuza fingerprint. iyi mpeta kandi ifite IR (infrared) sensor ituma hamenyekana ko ucyambaye iyi mpeta, ibi bituma iyo uyivanyemo biza gusaba ko niwongera kuyambara, fingerprint sensor iza kwifashishwa mu kumenya ko ari wowe koko. Ibi byose byongera umutekano. Hari na application (haba kuri iOS na Android) ituma amakuru ajyanye na fingerprint zawe ahuzwa n’amakuru asanzwe abitswe kw’ikarita nka credit card urugero, hanyuma hakemezwa ko ariwowe koko.

Token.

Ushobora gukoresha iyi mpeta muri service zitandukanye nko gufungura mudasobwa yawe, hakoreshejwe tekinologi yitwa NFC (Near Field Communication), aho bisawa ko ibintu bibiri bivugana bigomba kuba byegeranye, ariko nanone mudasobwa nyinshi ntizigira iyi tekinologi bidakuyeho ko iyi mpeta inakoresha Bluetooth, bivuze ngo wakoresha bluetooth.

Urugero rwa NFC ni nka tap and pay dukoresha mu gihugu cyacu (bishobotse mu gihugu cyacu, ba nyiri tap and pay bakorana na ba nyiri token, ubundi ntituzongere gukoresha ziriya kariti ahubwo tukazakoresha impeta). Aho iyi mpeta yakoreshwa ho ni henshi igikenewe nuko ama kompanyi akorana hagati yayo.

Token ikoreshwa mu kwishyura.

I New York bavuga ho ikigo cya Mastercard gikoresha ama karita mu kwishyura, kivuga ko aba kiriya bacyo bazajya bakoresha iyo mpeta mu kwinjira mu ma bus, na gariyamoshi. Iyi mpeta kandi ishobora gukoreshwa mu gufungura inzugi.

Wakoresha Token ufungura.

Iyi mpeta iracajingwa ndetse bavuga ko imaramo umuriro iminsi 21, ikoreshwa numuntu umwe gusa akaba yayikoresha ahantu hatandukanye hose kakoreshwa tekinologi za NFC na Bluetooth.

Bivuze ko udakeneye gufata mumutwe amagambo y’ibanga agiye atandukanye, ntukeneye ama karita ya credit card, Visa card cyangwa Master card (muri make ama smartcard yose).

Ikaba ifite wireless charging. Ikindi nuko amazi ntacyo ayitwara kuko iri water resistant (kugera kuri metero 50) bivuze ko usatse wakaraba intoki uyambaye ntakibazo.

Wireless charging.

Gusa ntihendutse kuko izatangira igura ama dolari 249 (209,373 rwf) ikaba izajya kwisoko mu kwezi kukuboza, kubindi nuko ushaka kuyigurana nakandi gakoresho gafasha mukurinda umutekano, gafunga nk’urugi, wakongeraho amadolari 100. Iyi mpeta kandi iba ifite camera ndetse na GSM chip (hajyamo sim card). Murakaza neza mwisi ya tekinologi.

 

WWW.GREATOF250.COM

Check Also

Urwanda rwatwitse toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe…..

U Rwanda rwatangije igikorwa kizamara icyumweru cyo gusenya no guturitsa toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *