Ihere ijisho imyenda idasanzwe yo ko gana yasohotse iriho amafoto ya Trump we na Putin….

Sosiyete ikora imyenda yo muri California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakoze ibitamenyerewe mu bucuruzi kuko yakoze umwenda wo kogana uzwi nka ’maillot de bain’ uriho ifoto ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump.

Ni umwambaro wakozwe n’uruganda rwitwa Beloved Shirts; wakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, imbere n’inyuma yawo ugaragaraho isura ya Perezida Trump, akanuye amaso yasamye. Ugura amadolari 49,95, asaga gato ibihumbi 4o mu mafaranga y’u Rwanda.

Iki kigo kimaze kumenyekana mu gukora imyambaro itandukanye, uwo cyashyize ahagaragara wavugishije benshi cyane ku mbuga nkoranyambaga. Bahamya ko uzatuma umuntu uzajya awambara yagiye ku musenyi yitegerezwa n’abatari bake.

Gusa haribazwa niba abantu bazawukunda bakawugura ku bwinshi kuko bamwe bawufashe nk’utesha agaciro Perezida Trump, abandi bakawubona nk’ugamije gusetsa nkuko 7sur7 dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Uyu mwambaro ukimara gushyirwa hanze, hari abatangiye kwandika amagambo agira ati “Reka ukunda amazi yongere yizihirwe ‘Make the pool boy say “COVFEFE”, abandi bavuga bati tandukana burundu na bikini zitajyanye n’igihe.”

Iri jambo COVFEFE riherutse gukoreshwa na Donald Trump kuri Twitter, abantu benshi bitabaza inkoranyamagambo zose zishoboka ariko bariburira igisobanura, nawe asubiza atebya ko ababishoboye bashaka icyo rivuga.

Ni ubutumwa Perezida Trump yashyize kuri konti ye bwite ya @realDonaldTrump saa 12:06, ku wa 30 Gicurasi agira ati “Despite the constant negative press covfefe.” Ugenekereje byajya kuvuga biti “Uretse itangazamakuru rihora rivuga ibi…” ahasigaye ‘covfefe’ ikaguma aho yaburiwe igisobanuro.

Gusa abantu benshi baracukumbuye baza gusanga Trump ashobora kuba yaranditse kuri Twitter ari mu bitotsi (kuko byari bigeze saa sita z’ijoro) maze aribeshya aho kwandika ’Coverage’ inyuguti ziramucika akora ikosa yandika ’covfefe’.

Umwambaro ugaragaraho Trump si wo wa mbere ushyizwe hanze wagarutsweho ku mbuga nkoranyambaga. Muri iki cyumweru urubuga rukorera ubucuruzi kuri internet rwa ’Get On Fleek’ narwo rwatangiye gucuruza imyambaro igaragaraho isura ya Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un.

Ku rubuga rwa Beloved Shirts hagaragaraho ifoto y’imyambaro yo kogana iriho isura ya Perezida Trump na Vladimir Putin w’u Burusiya

NGAYO NGUKO!!!!!!!!!!!!!

 

WWW.GREATOF250.COM

Check Also

Urwanda rwatwitse toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe…..

U Rwanda rwatangije igikorwa kizamara icyumweru cyo gusenya no guturitsa toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *