Sobanukirwa impamvu EU yaciye facebook akayabo ka miliyoni 122 za madorali…..

Komisiyo y’ubumwe bw’uburayi (European Union Commision) ivugako facebook yabeshye abagenzuzi bayo ubwo yaguraga WhatsApp muri 2014 ivuga ko itashobora guhuza WhatsApp na Facebook, kubwiyo mpamvu ikaba yaraciwe miliyoni 122 z’amadolari (arenga miliyari 9 Rwf).

Urugero: Ubusanzwe Facebook isanzwe ikorana na Instagram kuburyo iyo uri gukora konti yawe ya Instagram ushobora gukoresha ibyo wujuje muri facebook birimo nimero za telephone , email nibindi, Wagira ibyo usangiza abandi (posts) kuri Instagram ukaba wabisanga no kuri Facebook.

Uku gukorana kwa Facebook na Instagram bisangira amakuru yumuntu runaka (to link the profiles of Facebook and WhatsApp) nibyo yavuze ko bidashoboka hagati yayo na Whatsapp ubwo yayiguraga muri 2014.

Nyamara muri 2016 WhatsApp yatangaje ko igiye gutangira gusangira amakuru na Facebook  arimo nimero za telephone. Mu mwanzuro wafashwe na EU, yavuze ko ubu buryo bwo guhuza konti yumuntu ya Facebook niya WhatsApp bwabagaho muri 2014, kandi ko abayobozi ba Facebook bari babizi.

Margrethe Vestager umwe mubayobozi muri EU yavuze ko uyu mwanzuro wafashwe utanga urugero ko company zigomba kubahiriza amategeko azemera gukorera muburayi, arimo gutanga amakuru nyayo.
Facebook yo itangaza ko amakosa yakozwe muri 2014 itari yabigambiriye.

Check Also

Urwanda rwatwitse toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe…..

U Rwanda rwatangije igikorwa kizamara icyumweru cyo gusenya no guturitsa toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *