Impanuka y’imodoka ihitanye 15 ahitwa ikanyinya….

Mu muhanda Musanze-Kigali mu kagari ka Gatare mu Murenge wa Kanyinya, akarere ka Nyarugenge, ahagana saa 14h30 kuri uyu wa Gatandatu imodoka ya bus itwara abagenzi yakoze impanuka ikomeye. Ishami rya police rishinzwe umutekano wo mu muhanda riravuga ko imibiri y’abantu 15 ari yo imaze kuboneka mu bahitanywe n’iyi mpanuka.

Umuvugizi wa police, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda, aravuga ko muri aba bantu 15 bahitanywe n’iyi mpanuka harimo abana babiri.

Abari hafi y’ahabereye iyi mpanuka y’imodoka ya sosiyete itwara abagenzi ya Kigali Safari, baravuga ko umuntu umwe ari we wabashije kurokoka, bakavuga ko na we yakijijwe no gusimbuka iyi modoka anyuze mu idirishya.

Bavuga ko uyu mugenzi na we yahise ajyanwa kwa muganga kuko na we yakomeretse. Iyi modoka yavaga Musanze igana mu mujyi wa Kigali.

Umunyamakuru w’Umuseke wanyuze ahabereye iyi mpanuka avuga ko iyi modoka yakoze iyi mpanuka ibanje kugonga indi yo modoka.

CIP Kabanda Emmanuel avuga ko police yahise yihutira kugera ahabereye iyi mpanuka, ikaba ikomeje gukora ubutabazi.

Check Also

Urwanda rwatwitse toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe…..

U Rwanda rwatangije igikorwa kizamara icyumweru cyo gusenya no guturitsa toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *