Menya Horoscope unasobanukirwe ikimenyetso cyayo

Horoscope n’uburyo abantu bakoresha bashaka kumenya ibizababaho mugihe runaka,ubu buryo bukorerwa kuri interineti ,Benshi bafata horoscope nk’ubupfumu,ndetse hari nabavugako horoscope itangiye gukoreshwa vuba aha, nyamara byatangiye gukoreshwa mumyaka myinshi  yahise, usibye ko abenshi batabisobanukiwe ndetse n’imiterere yabyo.

Horoscope  byazanywe n’abahanga mu bumenyi bwa Astrology, isomo ryiga ku miterere y’ikirerere hamwe n’inyenyeri ndetse n’ingaruka bigira ku mibereho y’ikiremwamuntu.

Horoscope ifitemo ibimenyetso 12,aribyo:

1.Aries :

Ni ikimenyetso kigaragaza  abantu bavutse hagati ya tariki 21 Werurwe kugeza 19 Mata ikimenyetso cyabo kikaba ari igihanga cy’imfizi y’intama iboshye amahembe, cyangwa n’utundi tumenyetso biteye kimwe.

2.Taurus:

Ni ikimenyetso kigaragaza abantu bavutse hagati ya tariki 20 Mata kugeza 20 Gicurasi. ikimenyetso cyabo kikaba ari igihanga cy’inka n’utundi tumenyetso biteye kimwe.

 

3.Gemini:

Ni ikimenyetso kigaragaza abantu bavutse hagati ya tariki 21 Gicurasi kugeza 20 Kamena. ikimenyetso cyabo kikaba ari isura y’umuntu ifatiwe ku ruhande(profile).

4.Cancer:

Ni ikimenyetso kigaragaza abantu bavutse hagati ya tariki  21 Kamenya kugeza 22Nyakanga nabo ikimenyetso cyabo ni agasimba ko mumazi kitwa crab

5.Leo:

Ni ikimenyetso kigaragaza abantu bavutse hagati ya tariki  23 Nyakanga kugeza 22 Kanama. nabo ikimenyetso cyabo ni igihanga cy’intare.

6.Virgo:

Ni ikimenyetso kigaragaza abantu bavutse hagati ya tariki 23 Kanama kugeza 22 Nzeri. bakoresha ikimenyetso cy’isura y’umuntu w’umukobwa ufite imisatsi miremire ifatiwe ku ruhande(profile)

7.Libra:

Ni ikimenyetso kigaragaza abantu bavutse hagati ya  tariki  23 Nzeri kugeza 22 Ukwakira. bakoresha ikimenyetso cy’umunzani.

8.Scorpio:

Ni ikimenyetso kigaragaza abantu bavutse hagati ya tariki 23 Ukwakira kugeza 21 Ugushyingo. bakoresha ikimenyetso cy’agasimba ka scorpio.

 

9.Sagittarius:

Ni ikimenyetso kigaragaza abantu bavutse hagati ya tariki 22 Ugushyingo kugeza 21 Ukuboza.bakoresha ikimenyetso cy’umuheto n’umwambi.

10.Capricorn:

Ni ikimenyetso kigaragaza abantu bavutse hagati ya tariki  22 Ukuboza kugeza 19 Mutarama. nabo bakoresha ikimenyetso cy’isekurume n’utundi tumenyetso duteye nka yo.

11.Aquarius:

Ni ikimenyetso kigaragaza abantu bavutse hagati ya tariki 20 Mutarama kugeza 18 Gashyantare. bakaba bakoresha ikimenyetso cy’igikombe kiri kumena amazi.

12.Pisces:

Ni ikimenyetso kigaragaza abantu bavutse hagati ya tariki 19 Gashyantare kugeza 20 Werurwe.bakaba bakoresha ikimenyetso cy’amafi.

 

Ntuzacikwe nabimwe mubisobanuro bya buri Horoscope, kumico yawe nicyo horoscope yawe ivuga kubyerekeye ejo hawe,tugiye kuzajya tubagezaho.

WWW.GREATOF250.COM

Check Also

Urwanda rwatwitse toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe…..

U Rwanda rwatangije igikorwa kizamara icyumweru cyo gusenya no guturitsa toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *